Sheila Ferguson umugore wa Rabadaba , yafashe umwanzuro wo gusenda uyu mugabo we burundu ndetse amukurira inzira ku murima ko abana babyaranye nta burenganzira na buke akibafiteho kuba ubu kugeza avuye ku Isi.
Ibi, Sheila Ferguson yabitangaje binyuze ku rukuta rwe ruri ku rubuga rwa Facebook aho yasobanuye ko igihe gishize uyu mugabo amuca inyuma yabyihanganiye kenshi ariko aho bigeze umutima we umaze kunanirwa kubyakira bityo akaba yahise yerurira buri muntu wese ko ibye na Rabadaba birangiye burundu.
Mu minsi yashize, Rabadaba na we yari yarakariye uyu mugore we Sheila Ferguson amuziza ko yaryamanye na AK47 murumuna wa Chameleone ubwo bari bahuriye mu Bwongereza mu ntangiriro z’uyu mwaka. Uyu muhanzi, na we yashatse kwivumbura ngo batandukane nyuma aza kwisubiraho none umugore ni we umusenze.
Sheila Ferguson yanditse agira ati, “Nta muntu unanirwa gukunda ariko buri wese ananirwa kwihanganira, kugeragezwa, kubeshywa, guhora abwirwa ngo ‘mbabarira’ no kubabazwa”
Amaze kwandika aya magambo , Sheila yahise ahindura imyirondoro ye kuri Facebook ahari handitse ko yashinze urugo(married) arahahindura yandika ko ari mu rukundo(In a relationship) nk’ikimenyetso cy’uko yabonye undi mukunzi gusa ntaramenyekana.
Kugeza ubu, uyu mugore weruye akavuga ko asenze Rabadaba ari mu Bwongereza aho abana na nyina ndetse n’abo bana yabyaranye n’uyu muhanzi akaba yarabajyanye kwa nyirakuru.



















TANGA IGITEKEREZO