00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Radio agiye kurushingana na Mbabazi Lilian

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 27 September 2014 saa 11:32
Yasuwe :

Umuhanzi Moses Nakintije Ssekibogo benshi bazi nka Mowzey Radio yafashe umwanzuro wo kwambikana impeta n’umukunzi we Mbabazi Lilian bari bamaze imyaka itatu bakundana.
Nk’uko BigEye ibitangaza, aba bahanzi bombi banasanzwe bafitanye abana babiri basigaye baba mu nzu imwe ndetse ngo amakuru y’impamo atangazwa na Mbabazi Lilian avuga ko bagiye kurushinga mu minsi mike.
Amakuru atangazwa n’inshuti za Mbabazi Lilian avuga ko Radio yamaze kugarukira uyu muhanzi ufite inkomoko mu Rwanda nyuma (…)

Umuhanzi Moses Nakintije Ssekibogo benshi bazi nka Mowzey Radio yafashe umwanzuro wo kwambikana impeta n’umukunzi we Mbabazi Lilian bari bamaze imyaka itatu bakundana.

Nk’uko BigEye ibitangaza, aba bahanzi bombi banasanzwe bafitanye abana babiri basigaye baba mu nzu imwe ndetse ngo amakuru y’impamo atangazwa na Mbabazi Lilian avuga ko bagiye kurushinga mu minsi mike.

Amakuru atangazwa n’inshuti za Mbabazi Lilian avuga ko Radio yamaze kugarukira uyu muhanzi ufite inkomoko mu Rwanda nyuma y’uko mu minsi ishize batavugaga rumwe ndetse benshi bakaba barabonaga ko bagiye gutandukana burundu.

Mu gushimangira amakuru avuga ko agiye kurushingana na Radio, Mbabazi Lilian yashyize ifoto kuri facebook ari kumwe n’uyu mukunzi we n’umwana wabo maze yandikaho amagambo agira ati “Umuryango wanjye”. Benshi bahise bashyiraho ibitekerezo bamubwira ko bahise bemera ibiri kubavugwaho ndetse bikuraho ibihuha byavugaga ko bagiye gutandukana burundu.

Kurushinga kwa Radio na Mbabazi Lilian bivuzwe nyuma y’ukwezi kumwe Weasel na we wo muri Good Life agiye mu muryango wa Shamira gusaba umugeni. Aba bahanzi bombi ngo bashobora kuzashinga urugo umunsi umwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages