Radio usanzwe aririmba mu itsinda rya Good Life ashobora kugezwa mu nkiko naramuka yanze kwishyura ku neza iyi mudasobwa kuko ngo abamurega bafite ibimenyetso simusiga bimuhamya iki cyaha.
Ikinyamakuru BIgEye cyatangaje ko iyi mudasobwa Radio aryozwa ari iy’umwe mu ba Dj bacurangaga mu kiriyo cyabereye mu gace ka Muyenga mu rugo rwa Ssemwanga ku itariki ya 28 Gicurasi 2017.
Radio ngo yabanje gusaba Dj wari ku byuma amutegeka indirimbo acuranga undi arabyanga baterana amagambo umwanya muto undi agira uburakari bukomeye bityo afata mudasobwa ye ayijugunya muri piscine.
Ubuyobozi bwa Sam Kabanda Advocates [urugaga rw’abunganira] ikompanyi ya Real Sounds ari nayo ikurikiranye Radio bwasohoye ibaruwa bwandikiye uyu muhanzi bumumenyesha amakosa yakoze bukanamusaba ko yakwishyura ibyo yangije ku neza yabyanga akajyanwa mu nkiko.
Radio uzwi mu ndirimbo “Neera” arishyuzwa miliyoni 56 z’amashilingi ya Uganda kugira ngo hagurwe indi mudasobwa na hard disk[ububiko ngendanwa] ingana na terabites ebyiri, ibi byose ngo yabijugunye mu mazi ku bushake.
Uyu muhanzi akurikiranyweho ibi nyuma y’iminsi mike we na mugenzi we Weasel bashyiriweho impapuro zibata muri yombi nyuma y’aho banze kwitaba urukiko inshuro eshatu mu kirego gifitanye isano n’urupfu rwa AK47.
Izi mpapuro zashyizweho n’Umucamanza Mukuru mu rukiko rwa Makindye, Juliet Nakitende ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017, nyuma yo kwanga kwitaba urukiko inshuro eshatu.



















TANGA IGITEKEREZO