Abagize itsinda rya Good Life, Radio na Weasel, bagiye kuza mu Rwanda gukorera ibitaramo bibiri mu mujyi wa Kigali .
Nk’uko abategura ibi bitaramo bigiye bya Good Life babitangarije IGIHE, basobanuye ko, bizaba ku matariki abiri atandukanye, 31 Gicurasi 2014 aba bahanzi bazaririmbira muri Serena Hotel naho ku itariki ya 1 Kamena bakorere ikindi gitaramo mu marembo ya Stade Amahoro i Remera .
Aba bahanzi, bazaza gutaramira mu mujyi wa Kigali bari kumwe n’itsinda ry’abakinnyi bakomeye b’ikinamico banazwiho gusetsa rya The Ebonies .
Bagiye kuza mu Rwanda nyuma y’ibibazo bimaze iminsi bivugwa muri iri tsinda harimo kuba Radio agiye kurivamo, kubyara abana benshi ku bagore batandukanye, kugurisha imwe mu mitungo yabo kubera amadeni n’ibindi .
Kuva umwaka wa 2014 watangira, mu itsinda rya Good Life hagiye havugwamo umwuka mubi hagati y’abasore bagize iri tsinda n’abashinzwe kureberera inyungu zabo mu buryo butandukanye(managers) . Kubera umwiryane wavugwaga ko uri gututumba hagati muri Good Life ngo nibyo byari bigiye kuba intandaro yo gusezera kwa Radio.
Radio na mugenzi we Weasel, baje gutaramira mu mujyi wa Kigali nka kimwe mu bimenyetso ndakuka bigaragaza ko aba bahanzi bacyunze ubumwe ndetse badateganya gutandukana nk’uko itangazamakuru ryo muri Uganda rimaze iminsi ribivuga . Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, byari byatangaje ko aba bahanzi bombi bashobora gutundakana bitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2014 nyuma yo kumurika alubumu yabo bamaze iminsi bategura .
Good Life ni bamwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda bamaze gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye mu Rwanda nka Tom Close, Kid Gaju , Bruce Melody na Urban Boyz.
REBA INDIRIMBO AMAASO YA GOOD LIFE NA PALLASO:



















TANGA IGITEKEREZO