00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Radio na Weseal bakoze agashya baza ku rubyiniro mu gisanduku kiyora ibitaka

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 4 May 2014 saa 11:11
Yasuwe :

Mu gitaramo bari bamaze igihe bategura, ‘Maaso-Ntunga Concert’, Radio na mugenzi we Weaseal bakoreye agashya abafana babo baza ku rubyiniro mu gisanduku kifashishwa mu bwubatsi, giterura sima cyangwa ibitaka kibizamura mu nyubako ndende. Iki gitaramo aba basore bombi bakoreye muri hoteli Africana yo mu mujyi wa Kampala mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 02 Gicurasi, cyabanje kugira utubazo twatumye gihagarikwa n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kampala (Kampala Capital City Authority ‘KCCA’) . Good (…)

Mu gitaramo bari bamaze igihe bategura, ‘Maaso-Ntunga Concert’, Radio na mugenzi we Weaseal bakoreye agashya abafana babo baza ku rubyiniro mu gisanduku kifashishwa mu bwubatsi, giterura sima cyangwa ibitaka kibizamura mu nyubako ndende.

Iki gisanduku ni cyo bajemo kuri stage
Aba bahanzi batunguranye cyane

Iki gitaramo aba basore bombi bakoreye muri hoteli Africana yo mu mujyi wa Kampala mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 02 Gicurasi, cyabanje kugira utubazo twatumye gihagarikwa n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kampala (Kampala Capital City Authority ‘KCCA’) . Good Life babifashijwemo n’ababafasha mu guteza imbere umuziki wabo, bakomeje kwinginga ubu buyobozi ku munota wa nyuma baza kwemererwa gukora igitaramo .

Aba basore baje muri iki gisanduku banakiririmbiramo

Byari bigoranye kubona abafana ariko icyatunguranye muri iki gitaramo ni uko iyi hoteli yakubise ikuzura maze abasore bageze imbere y’abafana babereka ko bamaze gutera intambwe ikomeye cyane muri muzika .

Bebe Cool
Bobi Wine yashimishije benshi

Icyatunguye abafana bari bitabiriye iki gitaramo, ni uburyo Radio na mugenzi we Weasel, ku isaha ya saa yine n’iminota 40 basesekaye ku rubyiniro batwawe n’igisanduku gisanzwe cyifashishwa mu kuyora ibitaka cyangwa sima kibizamura mu nyubako ndende mu bwubatsi. Good Life baririmbye zimwe mu ndirimbo zabo bari muri iki gisanduku cyabahagaritse hejuru y’abafana maze bakiririmbiramo .

Pallaso na Sheebah

Muri iki gitaramo kandi, Good Life bafatanyije n’abahanzi bakomeye muri Uganda barimo Irene Namubiru, Bobi Wine, Bebe Cool, Desire Luzinda, Sheebah na Pallasso, umuvandimwe wa Weasel .

Good Life mu ndirimbo zabo zitandukanye
Mama wa Weasel(murumuna wa Chameleone) hano yari kumwe na Daniella , umugore wa Chameleone

Bamwe mu bayobozi bakomeye muri Uganda, abikorera ku giti cyabo, abanyemari n’abo mu miryango ya Radio na Weasel , bari baje muri iki gitaramo . Mama wa Weasel n’umugore wa Chameleone, Daniella nabo bagaragaye muri iki gitaramo cyarangiye mu masaha akuze y’ijoro .

Desire Luzinda yasanze Good Life kuri stage

Aba bahanzi bakoze iki gitaramo, mu gihe bitegura kuza mu Rwanda kuharirimbira aho bazaba bafatanyije n’abanyarwenya bo muri Ebonies bazaza i Kigali muri uku kwezi kwa Gicurasi .

Iki gisanduku ni cyo bajemo kuri stage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages