Umwe mu bategura ibitaramo bakomeye muri Uganda witwa Balaam Barugahara, yatangaje ko Radio yashizemo umwuka kuri uyu wa Kane ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo azize ingaruka yatewe n’inkoni yari aherutse gukubitirwa mu kabari.
Moses Ssekibogo "Radio" yakubiswe mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari ari mu kabari kitwa De Bar gaherereye i Entebbe bitandukanye n’amakuru yari yakwirakwijwe mbere yo yakubitiwe i Kampala muri Sky lounge Kololo. Yagiye muri ’coma’ by’akanya gato nyuma aranabagwa.
Radio yagiye muri ’Coma’ arwarira mu bitaro bya Case Hospital, afite ibikomere ku ijosi aho yakubiswe bikomeye n’umu-bouncer nyuma yo gushaka kurwana mu kabari.
Ibinyamakuru byo muri Uganda biherutse kwandika ko Radio yabanje kugirana ubushyamirane na nyiri ako kabari akanga kugirana imishyikirano na we ku makimbirane yari yavutse, byatumye akubitwa bikomeye n’umu-bouncer uharinda akubita umutwe hasi ijosi riragubana.
Radio apfuye mu gihe hari hashize iminsi mike bitangajwe ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, atanze miliyoni 30 z’amashilingi yo kuvuza uyu musore. Radio yari afite imyaka 33 y’amavuko.
Radio agikubitwa yabanje kujyanwa ku bitaro bya Nsambya Hospital i Kampala, ariko inshuti zahamugejeje zisanga ahakirirwa indembe huzuye, ni ko guhita ajyanwa kuri Case Clinic aho yahise atangira kwitabwaho n’abaganga.
Ibibazo byo gushyamirana n’abantu mu kabari byatumye Radio akubitwa akajya muri ’coma’ byabaye ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bahuriyeho n’umuririmbyi witwa Spice Diana uri mu bagezweho muri Uganda.
Radio na Weasel baririmbanaga bakoranye n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo Tom Close mu ndirimbo Mama w’abana, Urban Boys mu yitwa Pete Kidole; Bruce Melody mu yitwa Music; DJ Pius mu yitwa Play It again n’abandi.
Yari azwi ku ijwi rihambaye ryiganjemo uguhogoza, abakoranye nawe benshi bamuvuga ibigwi kubera ubuhanga bwamurangaga ubwo yabaga ari mu bikorwa bya muzika.
Amateka avunaguye ku buzima bwa Radio
Moses Nakintije Ssekibogo, wari uzwi nka Mowzey Radio yavutse tariki ya 1 Mutarama 1983 i Busoga muri Uganda. Yari umwe mu baririmbyi mu itsinda rya Goodlyfe, yaririmbanaga na Douglas Mayanja, ukoresha izina rya Weasel.
Radio yize mu ishuri ryisumbuye rya Holy Cross Lake View, mu gace ka Jinja, aho yafashije itsinda rya Youth Alive club yayoboraga gutsinda amarushanwa yo kuririmba bitewe n’indirimbo yabaga yabandikiye. Kaminuza yayize muri Makerere.
Mu 2004 nibwo yinjiye mu nzu y’umuziki ya Leone Island Records yashinzwe na Jose Chameleone, aho yamufashaga mu bijyanye n’amajwi (backup singer). Muri iyi myaka yasohoye indirimbo ku giti cye zirimo “Jennifer” na “Sweet Lady.”
Nyuma yo kutumvikana na Chameleone, mu 2008 we na Weasel bashinze Goodlyfe, aho bafatanyije baririmbye indirimbo nyinshi zagiye zikundwa cyane zirimo “Bread and Butter”, “Nakudata”, “Zuena”, “Talk and Talk” n’izindi.
Radio asize abana babiri yabyaranye n’Umunyarwandakazi Lilian Mbabazi, na we usanzwe ari umuhanzikazi.
Zimwe mu ndirimbo Radio yahuriyemo n’Abanyarwanda
Mama w’abana hamwe na Tom Close
Play it again na Dj Pius
Music na Bruce Melody
Pete Kidole na Urban Boys



















TANGA IGITEKEREZO