Moses Ssekibogo uzwi cyane ku izina rya Radio mu muziki, mu mpera z’icyumweru gishize we n’umuhanzi Silver X wo muri Sudani y’Epfo bafunzwe bazira umuntu bagongeye mu Mujyi wa Juba.
Ikinyamakuru Redpepper gitangaza ko Radio na Silver X bagonze uyu mugenzi kuwa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo 2014. Aba bahanzi ngo bagenderaga ku muvuduko wo hejuru cyane maze bageze mu Mujyi wa Juba rwagati bagonga umugenzi witambukiraga arakomereka byoroheje ajyanwa mu bitaro.
Radio yafunzwe amasaha make aza kurekurwa ku ngufu z’umuherwe Tong Tito. Radio amaze kurekurwa Polisi yagumishije mu gihome Silver X ari na we wari utwaye iyi modoka.
Radio na Weasel bagiye muri Sudani y’Epfo ku butumire bwa One nation Entertainment yari yateguye ibitaramo bikomeye i Juba ari naho bahuriyemo n’uyu muhanzi Silver X umwe bamamaye kurusha abandi muri iki gihugu.
Muri Sudani Radio na Weasel bahakoreye ibitaramo bitatu kuva kuwa Gatanu, hari icyo bakoreye ahitwa Home & Away, kuri Green Rokon hanyuma basoreza kuri Rock City.


















TANGA IGITEKEREZO