Umuhanzi Moze Radio umwe mu bagize itsinda rya Good Life yavanwe ku ngufu mu kabari yakodesha ka Mulungo Munyonyo bar kubera ikibazo cy’imyenda imaze kumubana myinshi ndetse nyir’inzu uyu muhanzi yakoreragamo akaba adafite icyizere cyo kuzishyurwa.
Nk’uko ikinyamakuru Xclusive News cyabitangaje, aka kabari Radio yacururizagamo inzoga ka Mulungo Munyonyo bar akavanwemo afite imyenda igera ku mashiringi miliyoni 7 yananiwe kwishyura. Mu mezi make ashize yari amaze agakoreramo, abakiriya barazaga ku bwinshi ndetse inshuti ze zikaba zemeza ko yabonaga inyungu gusa ikijyanye no kwishyura ubukode ntagikozwe.
Mu mezi make ashize, ikibazo cy’ubwambuzi no kutavuga rumwe n’abo bakorana byanabaye kuri uyu muhanzi mu kabari afite ahitwa Wandegeya kazwi nka Soldiers bar. Uwo bivugwa ko batangiye bagafatanyije ngo Radio yaramwambuye gasigara ari ake ndetse yambura na bamwe mu bakozi be.
Mu mezi ashize kandi, Radio yavuzweho kwambura mugenzi we Simon Rusoke bari bafatanyije ibikorwa by’ubucuruzi , uyu we bivugwa ko yamuhuguje miliyoni 12 z’amashiringi ya Uganda.
Nubwo yirukanwe muri aka kabari yananiwe kwishyura, nyir’inzu yamuhaye ibyumweru bibiri by’integuza kugira ngo yishyure ayo mafaranga bitaba ibyo ibyo afitemo byose bigafatirwa.



















TANGA IGITEKEREZO