00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Radio yarwanye inkundura na barumuna ba Chameleone, Polisi ibata muri yombi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 26 May 2014 saa 03:34
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gicurasi 2014 abahanzi Radio(wo muri Good Life) na barumuna ba Chameleone(Pallaso na AK47) barwanye inkundura birangira Polisi ya Uganda ibataye muri yombi . Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu, Chimpreports na BigEye, aba bahanzi uko ari batatu Moze Radio n’inshuti ze Pallaso, AK47 baraye basangira mu kabari kitwa Casablanca gaherereye mu mujyi wa Kampala .
Mu masaha y’urukerera nibwo Jeff Kiwa, wahoze akorana na Good Life (…)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gicurasi 2014 abahanzi Radio(wo muri Good Life) na barumuna ba Chameleone(Pallaso na AK47) barwanye inkundura birangira Polisi ya Uganda ibataye muri yombi .

Ngabo Pallaso na murumuna we AK47 bajyanwe na Polisi nyuma yo kubyuka barwanira mu kabari

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu, Chimpreports na BigEye, aba bahanzi uko ari batatu Moze Radio n’inshuti ze Pallaso, AK47 baraye basangira mu kabari kitwa Casablanca gaherereye mu mujyi wa Kampala .

Mu masaha y’urukerera nibwo Jeff Kiwa, wahoze akorana na Good Life nka manager wabo nyuma bakaza kumwirukana, yabasanze muri aka kabari barasangira nyuma haza kuvuka intonganya hagati yabo biturutse ku magambo uyu Jeff yabwiye Radio .

Hano ni mu gitaramo, Amaaso Concert Pallaso aherutse gukorana na Good Life i Kampala

Radio wari wasinze bikomeye ngo ni we watangije iyi ntambara gusa Pallaso, AK47 na Jeff Kiwa bamurushije ingufu baramukubita mu buryo bukomeye . Uyu musore witegura kuza gutaramira i Kigali amaze gukubitwa yateje akaduruvayo muri aka kabari kugeza ubwo Polisi yabimenye ihageze ita muri yombi batatu(Pallaso ,AK47 na Jeff Kiwa)

Aganira na Chimpreports, ASP Gerard Tumwesigye yemeje ko aba bahanzi batawe muri yombi na Polisi ya Uganda bakaba bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Kira . Ati, “Twabafashe tubajyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Kira Road kugira ngo tugabanye akajagari bari bateje . Nyuma y’iminota mike twaje kubarekura”

Ak47 , mukuru we Pallaso na Jeff Kiwa(uherutse kwirukanwa muri Good Life), batawe muri yombi ku isaha ya saa moya n’iminota 10 za mugitondo . Radio wari umaze gukubitwa yahise abasanga aho bafungiwe aje gutanga ikirego cye gusa kubera isindwe ntiyabashije kubikora .

ASP Gerard Tumwesigye yeemeje ko Radio ageze kuri sitasiyo , yari aherekejwe n’abafana be batuka Polisi aho gutanga ikirego nk’uko yabisabwaga . Polisi imaze kubona ko uwakubiswe nta kirego atanga kongeraho ibitutsi yatutse Polisi, bahise bafata umwanzuro wo kurekura abafashwe ikibazo kirangirira aho .

Jeff Kiwa , yavuye muri Good Life mu minsi ishize kubera ibibazo ahanini yari afitanye na Radio, nyuma yaje guhita ashinga itsinda rishya rya Good Life ribarizwamo abahanzi AK47 na King Saha. Uyu AK47 na we yirukanwe na mukuru we Chameleone muri Leone Island kubera amafuti amwe n’amwe arimo ubusambanyi no kudakora akazi nk’uko yabisabwaga .

Radio uzwiho kurwana kenshi kubera ubusinzi, we na mugenzi we Radio bagiye kuza gutaramira mu mujyi wa Kigali mu gitaramo bafitanye n’abanyarwenya ba The Ebonies .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages