Mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki ya 26 Gicurasi 2014 nibwo Radio n’abandi bahanzi barimo AK47, Pallaso na King Saha batawe muri yombi nyuma yo kurwanira mu kabari . Nyuma y’amasaha make Radio yarekuwe amaze kubwira Polisi ko akeneye kwitabwaho n’abaganga gusa yaje kongera gufungwa.
Nk’uko ikinyamakuru The New Vision cyabitangaje mu nkuru cyashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gicurasi , ivuga ko uyu muhanzi wo muri Good Life amaze kurekurwa na Police ya Kira yahise yerekeza iwe mu rugo muri Kizungu-Makindye.
Abaganiriye n’iki kinyamakuru, bavuze ko uyu muhanzi yasabye Polisi kumurekura atari uko amerewe nabi n’uburwayi, ngo ahubwo yashakaga gusubira mu rugo kugira ngo akomeze imirwano .
Radio amaze kugera mu rugo, yongeye guteza imvururu abaturanyi bahita bahamagara Polisi ya Katwe ihita itabarana ingoga.
Polisi ya Uganda ikigera mu rugo rwa Radio yasanze ibirahuri by’inzu n’imodoka ye byangiritse bikomeye kubera imirwano yaberaga muri urwo rugo. Guta muri yombi Radio ku nshuro ya kabiri ngo byagoye cyane Polisi kuko uyu muhanzi yashatse kurwana n’abashinzwe umutekano gusa baza kumurusha ingufu baramujyana .
Muri uru rugo kandi, abapolisi bahasanze urumogi rwari ruhinze mu busitani bwe bararurandura barujyana kuri Police ya Katwe.
Imirwano yabereye mu kabari mu ijoro ryo ku Cyumweru hagati ya Radio, Pallaso, AK47 na King Saha ngo yakuruwe n’amagambo Radio yabwiye AK47 . Uyu musore witegura kuza gutaramira mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru ngo yabwiye AK47 ko Pallaso atari kugira icyo ageraho iyo Good Life itabaho . Uyu musore yahise ahamagara mukuru we Pallaso abasanga muri aka kabari ka Casablanca akihagera nibwo imirwano yahise itangira .
Ku ruhande rw’abategura igitaramo Good Life bateganya kuzakorera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru, bavuze ko amakuru The New Vision yatangaje atari ukuri ko ahubwo Radio ari hanze ndetse yiteguye kuzaza kuririmbira Abanyarwanda .
Mugabo George, umwe mu bari gutegura iki gitaramo yagize ati, “Oya, ibyo New Vison batangaje ntabwo ari byo . Radio ari hanze, bamurekuye, ahubwo turashaka ko avugana n’itangazamakuru mu Rwanda bakamenya ko nta kibazo afite. Good Life bariteguye rwose igitaramo kizaba”
IGIHE, turacyashakisha uburyo twavugana na Radio kuri telefone kugira ngo tumenye niba koko yarekuwe kandi yiteguye kuza kuririmbira i Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO