Rehema Chalamila ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Ray C yamaganiye kure amakuru amaze iminsi avuga ko yongeye kwijandika mu biyobyabwenge.
Uyu muhanzi ukomoka muri Tanzania yashimangiye ko ibimuvugwaho ari ibinyoma ndetse avuga ko akiri gufata imiti itamwemerera no kurebaho na gatoya.
Nk’uko Daily Nation yabitangaje, Ray C amaze igihe gito avuye mu kigo ngororamuco yari yarajyanywemo ku nkunga ya Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete nyuma y’uko umuryango we utari ugishoboye kumwishyurira amafaranga yasabwa muri icyo kigo ngo avurwe.
Ray C yatangaje ko abavuga ko yasubiye ku biyobyabwenge bari gushaka kumwangiriza izina no kumusubiza inyuma.
Yagize ati “Ibivugwa ni ibihuha bishaka kunyambika isura mbi no kunteranya na Perezida Kikwete. Ndacyafata imiti kandi sinakwifuza gusiba n’umunsi n’umwe kuko nzi ingaruka mbi byagira ku buzima bwanjye”
Yakomeje asobanura ko nubwo yasezerewe mu kigo ngororamuco cyamufashije kuva ku biyobyabwenge, ngo aracyafata imiti ndetse akaba azayirangiza mu mezi atanu ari imbere.
Ray C ari gukurikiranirwa mu rugo iwe ndetse yashinze umuryango uzajya ufasha abandi bantu bananiwe kureka ibiyobyabwenge nk’uko na we byari byaramugendekeye.
Ray C yakanyujijeho mu myaka yashize mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe mu Rwanda ndetse no muri Afurika aho izizwi cyane ari “Uko wapi?” na “Umunikataa”.



















TANGA IGITEKEREZO