00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayvanny yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 December 2018 saa 02:24
Yasuwe :

Rayvanny uri mu bahanzi bakomeye muri Tanzania aherutse gukora ubukwe mu buryo bw’ibanga n’umugore we bari bamaze igihe babana batarasezeranye.

Inkuru mpamo y’uko Rayvanny yakoze ubukwe yashyizwe hanze n’umugore kuri uyu wa Gatanu ubwo yaganiraga na Global Publishers nyuma y’ubutumwa yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga bigateza urujijo.

Ati “Icyo nanditse naragisobanuraga ko twamaze gukora ubukwe nk’uko byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga. Igisigaye ni ugukora ibirori, tuzabitangaza vuba kuko hari ibitaratungana neza, niyo mpamvu tutarashyira hanze ibyerekeye ubukwe bwacu byose bijyanye n’idini twasezeraniyemo, aho bwabereye […] byose muzabimenya ariko ubu sinshobora kuvuga ikirenze ibyo.”

Fahyma na Rayvanny bamaze igihe bakundana ndetse banafitanye umwana w’umuhungu umaze umwaka witwa Jayden Vanny.

Umwaka ushize urukundo rw’aba bombi rwigeze kuzamo gishegesha ubwo Rayvanny yashinjaga umugore we kumuca inyuma ku bahanzi barimo Alikiba n’umuvandimwe we Abdu Kiba.

Ikimero cya Fahyma gikurura benshi
Fahyma na Rayvanny bafitanye umwana w'imfura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages