Rick Ross yajyanywe mu bitaro kuwa Kane tariki ya 1 Werurwe 2018; yafashwe n’uburwayi bwamubujije guhumeka neza mu masaha yo mu rukerera. Abamuhaye ubutabazi bw’ibanze basanze adahumeka neza bamwihutisha kwa muganga agezeyo bamurekera mu bitaro kugeza kuwa Kabiri tariki ya 6 Werurwe 2018.
TMZ yatangaje ko uyu muraperi ubusanzwe witwa William Leonard Roberts II yasezerewe ndetse ubu yasubiye mu buzima busanzwe iwe mu rugo, azajya yivuza ataha kugeza igihe azakirira neza.
Ubwo Rick Ross yajyanwaga mu bitaro, byinshi mu binyamakuru byanditse ko ubuzima bwe bwari mu kaga ndetse ko yafashwaga n’imashini kugira ngo ahumeke. Umwe mu nshuti ze za hafi yavuze ko atigeze aremba kuri uru rwego ndetse ko nta mashini bigeze bamucomekaho kugira ngo abashe guhumeka.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Werurwe, Rick Ross ukunze kwiyita The Boss yeretse abafana be ko ubu amerewe neza ndetse ko yasubiye mu buzima busanzwe. Yashyize kuri Instagram ifoto igaragaza isaha ye ihenze ya Rolex ayiherekeza amagambo agira ati “Florida Boy”.
Mu myaka irindwi ishize, Rick Ross [wari umaze iminsi arwaye umutima] amaze gushyirwa mu bitaro inshuro eshatu kubera ikibazo kijya gusa n’icyo yagize muri iyi minsi.
Mu Ukwakira 2011, Rick Ross yafatiwe mu ndege inshuro ebyiri ndetse akajyanwa mu bitaro, icyo gihe yashyize mu majwi itsinda rishinzwe gucunga inyungu ze ko ritamwitayeho bihagije bituma adasinzira uko bisanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO