Lukas Podolski ameranye neza mu rukundo n’umuririmbyi Rihanna, nyuma yo gutandukana na Chris Brown. Ibi bikaba byatumye hari benshi batangira kwemeza ko Rihanna ashobora kuba ari mu rukundo nuyu mukinnyi.
Uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Budage, we na Rihanna bakomeje kugaragaza ko bameranye neza. Urugero ni amafoto yabo bari kumwe mu gitaramo uyu muririmbyi wa Pop aherutse gukorera muri Cologne.
Urubuga 7sur7 rwanditse ko uretse ibyo kandi bakomeje gukwiza amafoto agaragaza ibihe byiza barimo, bombi bari kumwe kuva babonana.
Ibi byatangiye ubwo Lukas Podolski yabonaga Rihanna aririmba indirimbo “My Umbrella” agatwarwa, mu gitaramo cyabaye muri Weekend ishize, kuva ubwo amushakisha uruhindu ashirwa amubonye, barishimana.



















TANGA IGITEKEREZO