Kampani yafashije Rihanna mu mihango yo gushyingura nyirakuru witabye Imana mu 2012 iramurega kuba atarayishyuye bitatu bya kane (3/4) by’amafaranga yagombaga kubaha.
Nyirakuru wa Rihanna yitabye Imana muri Kanama 2012, yoherezwa i Barbados, ariko Rihanna yanga ko ahita ashyingurwa, kugira ngo hakoreshwe ibirori byo kumuherekeza mu cyubahiro, hifashishijwe ibisharagati, televiziyo za rutura, indabo ziteguye neza n’ibindi bikoresho bihenze.
Abateguye imihango ijyanye n’ishyingurwa rya nyirakuru wa Rihanna, batangaje ko byatwaye agera ku bihumbi ijana na mirongo itanu by’amadorali (150,000$) ni ukuvuga angana na miliyoni zirenga 97 z’Amanyarwanda. Bakavuga ariko ko Rihannna yabishyuye kimwe cya kane cyayo gusa, arangije aterera agate mu ryinyo.
Urubuga TMZ rwanditse ko nubwo Rihanna ari we washatse ko uyu mubyeyi aherekezwa mu buryo bwiyubashye, ngo yanze gutanga aya mafaranga yose, ariko ntiyatangaza impamvu yabimuteye, kandi ari we washatse ko bikoreshwa ku buryo buhenze.



















TANGA IGITEKEREZO