00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rihanna imbere y’inkiko akurikiranweho gusebanya

Yanditswe na

Igihe

Kuya 29 April 2014 saa 04:38
Yasuwe :

Rihanna uherutse kwifotoza yambaye ubusa amafoto azakoreshwa ku kinyamakuru Vogue, yamaze kugezwa mu nkiko aho akurikiranweho icyaha cyo gusebya umusore wahoze ahagarariye abarindaga umutekano w’uyu mukobwa.
Nk’uko ikinyamakuru TMZ cyabitangaje, Geoffrey Keating, wahoze ahagarariye abasore barindaga Rihanna mu mwaka washize wa 2013 yamaze kugeza uyu mukobwa mu nkiko muri Irland amuziza kuba yaramusebeje binyuze mu magambo yamwandikiye muri email. Icyababaje uyu musore ntiyababajwe (…)

Rihanna uherutse kwifotoza yambaye ubusa amafoto azakoreshwa ku kinyamakuru Vogue, yamaze kugezwa mu nkiko aho akurikiranweho icyaha cyo gusebya umusore wahoze ahagarariye abarindaga umutekano w’uyu mukobwa.

Nk’uko ikinyamakuru TMZ cyabitangaje, Geoffrey Keating, wahoze ahagarariye abasore barindaga Rihanna mu mwaka washize wa 2013 yamaze kugeza uyu mukobwa mu nkiko muri Irland amuziza kuba yaramusebeje binyuze mu magambo yamwandikiye muri email.

Icyababaje uyu musore ntiyababajwe n’ubutumwa Rihanna yamwoherereje muri email amutuka anamwandagaza nk’uko yabibwiye urukiko, ahubwo byaje kuba ikibazo gikomeye ubwo Geoffrey Keating yavumbuye ko ubu butumwa bwohererejwe n’umukobwa bakundana kimwe n’abandi bantu bo mu muryango we.

Ibyo Rihanna aregwa, ngo yabikoze mu kwezi kwa Nyakanga 2013 bukaba bwuzuyemo amagambo aseserereza kandi yangisha uyu Geoffrey Keating abavandimwe be n’undi muntu wese washoboraga kuba yatekereza kumuha akazi.

Rihanna kandi , nyuma yo kwandagaza uyu musore wahoze amurinda, ngo yarengejeho guhamagara mushiki we amubwira amagambo mabi.

Geoffrey Keating, mu kirego yahaye urukiko, yavuze ko ibyo Rihanna yamukoreye byangije ku buryo bukomeye izina rye ndetse kuri ubu akaba atagipfa kubona akazi kubera uburyo uyu muhanzikazi yamusebeje akanamwangisha abantu.

Geoffrey Keating yakoranye na Rihanna kuva mu Kwakira 2012 kugeza muri Nyakanga 2013. Muri iki gihe nibwo Rihanna yakoraga ibitaramo yise Diamonds tour.

Uwunganira mu mategeko Geoffrey, Mr Gerald Kean, yatangarije TMZ ko afite icyizere ko umukiriya we azatsinda kuko ibyo bakurikiranyeho uyu muhanzikazi bafbiitiye ibimenyetso.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages