Nk’uko bitangazwa na Billboard ikigo gishinzwe gushyira ku rutonde abakurikiranwa cyane kuri Youtube, ngo Justin Beiber ntakiri ku mwanya wa mbere w’abakurikiranwa cyane kuri Youtube kurusha abandi , kuko kugeza ubu Rihanna yamaze kumuta inyuma.
Kugeza ubu Riri cyangwa Rihanna ufite indirimbo z’amashusho zigera kuri 77, ntakibarizwa munsi ya Miliyari 3.784 z’abakurikirana indirimbo ze, ibi byatumye ahiga Justin Beiber ku mwanya wa mbere w’abakurikiranwa cyane kurusha abandi kuri Youtube, ufite indirimbo z’amashusho zigera kuri 79.
Urubuga 7sur7, rwanditse ko Rihanna amaze kugira abagera kuri miliyoni 8,73 z’abafana bamaze kwiyandikisha kuri konti ye ya Youtube, mu gihe Justin Beiber bahanganye ageze kuri miliyoni 3,7 by’abiyandikishije.
Gusa ibi ntibyabujije Justin Beiber kugumana umwanya wa mbere mu basurwa cyane ku rubuga rwa Twitter, kuko afite abagera kuri miliyoni 40, akarusha Rihanna abagera kuri miliyoni 10, basura uru urubuga rwe.
Indirimbo "Diamond" ya Rihanna, iza mu ndirimbo zakurikiranwe cyane kuri Youtube



















TANGA IGITEKEREZO