00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rihanna yerekanye amabere yishimira intsinzi y’u Budage

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 July 2014 saa 09:43
Yasuwe :

Ubwo ikipe y’u Budage yatsindaga igitego cyayihesheje intsinzi yo gutwara igikombe cy’Isi ku nshuro ya kane butsinze Argentine, umuhanzikazi Rihanna wari kuri stade ya Maracana i Rio de Janeiro ahabereye uyu mukino yishimye bikomeye azamura ishati yereka abafana amabere ye.
Kuva iki gikombe cy’Isi cyatangira, Rihanna ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare bakurikiranye iyi mikino ndetse akaba yarafanaga amakipe atandukanye, amwe agatsindwa agataha bikamubabaza agahita afana indi. Mu makipe (…)

Ubwo ikipe y’u Budage yatsindaga igitego cyayihesheje intsinzi yo gutwara igikombe cy’Isi ku nshuro ya kane butsinze Argentine, umuhanzikazi Rihanna wari kuri stade ya Maracana i Rio de Janeiro ahabereye uyu mukino yishimye bikomeye azamura ishati yereka abafana amabere ye.

Kuva iki gikombe cy’Isi cyatangira, Rihanna ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare bakurikiranye iyi mikino ndetse akaba yarafanaga amakipe atandukanye, amwe agatsindwa agataha bikamubabaza agahita afana indi.

Nguwo Rihanna yerekana amabere ye

Mu makipe Rihanna yafannye imikino igitangira, harimo Ghana na Brazil gusa ntizabashije kugera ku gikombe. Ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakinaga na Ghana, Rihanna ntiyashimiye igihugu cye ahubwo yakuruwe n’umukinnyi wa Ghana witwa Prince Boateng, byinshi mu bitangazamakuru bikaba byaravuze ko uyu mukobwa yatangaje ko yifuza kuba umunya-Ghana ku bw’uyu musore.

Rihanna yari yakuruwe n'ubwiza bw'umusore witwa Prince Boateng
Rihanna yafanaga ikipe y'u Budage

Ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi wahuje u Budage na Argentine, Rihanna yafannye mu buryo bukomeye abadage gusa ubwo bari bamaze gutsinda igitego cyabahesheje iki gikombe, Rihanna yakoze agashya azamura ishati yishimira igitego cya Mario Goetze.

Nyuma y’umukino kandi, Rihanna yafashe amafoto y’urwibutso ari kumwe n’abakinnyi b’u Budage anabashimira akazi gakomeye bakoze abinyujije ku rubuga rwa twitter.

Rihanna na Pele

Mbere gato y’umukino wahuje u Budage na Argentine, Rihanna yahuye na kabuhariwe Pele, wakiniye Brazil igihe kirekire ndetse akanatwara ibikombe by’Isi bitatu. Bafashe amafoto y’urwibutso ndetse Rihanna n’uyu mugabo wateye ruhago igihe kirekire bakaba bahise bashyira hanze aya mafoto bari kumwe buri wese yishimira uku guhura kwabo.

Rihanna yafanaga u Budage ariko yaje yishushanyijeho ibendera rya Brazil

AMAFOTO: Twitter/Rihanna


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages