00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rihanna yaba ari mu rukundo na Leonardo DiCaprio

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 13 January 2015 saa 09:41
Yasuwe :

Umuhanzi Robyn Rihanna Fenty benshi bazi nka Rihanna yaba ari mu rukundo n’umukinnyi wa filime ukomeye ku Isi Leonardo DiCaprio nk’uko zimwe mu nshuti zabo zibyemeza.
Aba bombi bamaze igihe bagaragara bari kumwe bishimanye ndetse no ku munsi wo gutangira umwaka bari kumwe bizihiwe.
Nk’uko MediaTakeOut yabitangaje, Rihanna na Leonardo DiCaprio bari kumwe mu Mujyi wa Los Angeless mu rugo rw’uwashinze ikinyamakuru cyitwa Playboy ku wa Gatandatu ubwo hari habaye isabakuru y’umwe mu nshuti (…)

Umuhanzi Robyn Rihanna Fenty benshi bazi nka Rihanna yaba ari mu rukundo n’umukinnyi wa filime ukomeye ku Isi Leonardo DiCaprio nk’uko zimwe mu nshuti zabo zibyemeza.

Aba bombi bamaze igihe bagaragara bari kumwe bishimanye ndetse no ku munsi wo gutangira umwaka bari kumwe bizihiwe.

Nk’uko MediaTakeOut yabitangaje, Rihanna na Leonardo DiCaprio bari kumwe mu Mujyi wa Los Angeless mu rugo rw’uwashinze ikinyamakuru cyitwa Playboy ku wa Gatandatu ubwo hari habaye isabakuru y’umwe mu nshuti zabo.

Umwe mu bari muri ibyo birori yashyize ifoto yabo basomana ku rubuga rwa Twitter ariko yihutira kuyikurahokuko byashoboraga kumushyira mu kaga.

Uretse kuba bivugwa ko aba bombi bari mu rukundo, biranakekwa ko Leonardo yaba ari we se w’umwana bivugwa ko Rihanna atwite.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages