Byatangiye tariki ya 11 Gicurasi 2018, ubwo Ringtone Apoko yumvaga Zari mu kiganiro kuri Kiss FM yo muri Kenya agahita yatsa imodoka ya Range Rover yari yamuguriye, yayimushyira agasanga undi yamaze kugenda.
Nubwo Zari yavuze ko atazi uyu muhanzi ndetse atamwifuza na gato, Ringtone Apoko, yongeye kwerura ashimangira ko azava ku izima ari uko amwegukanye akamugira umugore akamwibagiza umubabaro n’agahinda yatewe na Diamond.
Mu kiganiro yagiranye na Citizen Digital, Ringtone Apoko yavuze ko yagize ati “Abatezuka ntibatsinda. Ntabwo nzahagarika ibyiyumviro byanjye kuri Zari. Nzereka buri wese ko yibeshya.”
Uyu muhanzi wari umaze iminsi avugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ko imodoka yerekanye ashaka kuyiha Zari yari inkodeshanyo, yabihakanye yongera gusohora amafoto amugaragaza ayicayemo amubwira ko igihe cyose yayikenera yazamusanga muri Kenya.
Mu mpera za Gashyantare 2018 nibwo Ringtone Apoko yatangaje byeruye ko ashaka gusimbura Diamond mu mutima wa Zari akamuhoza amarira n’agahinda kose yatewe. Ibi, byatangiye bisa nk’imikino gusa uko iminsi yagiye ishira Ringtone Apoko yarushagaho gukaza umurego.
Ringtone yageze ubwo agura inka 40 ahita atanga itangazo ko Zari namwemera azahita azishorera akajya gutanga inkwano muri Uganda ariko birangira Zari avuze ko muri uyu mwaka nta gahunda afite yo gushaka undi musore ahubwo yifuza kwita ku bana be no gukora ibindi bikorwa by’ubucuruzi.
Urukundo rwa Zari na Diamond rwashyizweho akadomo ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundana [Saint Valentin] biturutse ku mahitamo y’uyu mugore wavuze ko yasheshe uwo mubano ku bwo kunanirwa kwihanganira gucibwa inyuma.



















TANGA IGITEKEREZO