Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 28 umuhanzikazi Rihanna yakoreye igitaramo mu Gihugu cya Portugal, mu rwego rw’ibitaramo arimo gukorera hirya no hino ku isi yise "Diamonds World Tour".
Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa rihannadaily, igitaramo cya ’Diamonds World Tour’ muri Portugal ngo cyamugendekeye neza, kubera ubwinshi bw’abacyitabiriye.
Nyuma y’igitaramo, Cristiano Ronaldo yasuye Rihanna nk’umwe mu bakunzi be, bikaba bigaragazwa n’amafoto bifotoranyije.
Rihanna yahise ashyira amafoto ye na Ronaldo ku rubuga rwa Facebook na Twitter, bigaragaza ko bafitanye ubucuti bwa hafi.



















TANGA IGITEKEREZO