Ubwo bari mu gitaramo i Odessa mu gihugu cya Ukraine, umucuranzi wo mu itsinda ribarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ririmba mu njyana ya Rock rizwi nka The Bloodhoud Gang, yihanaguje ibendera ry’igihugu cy’u Burusiya mu myanya ndangagitsina.
Kuva ubwo yariririmbiraga ku rubyiniro, kuva ubwo bahise bahagarikwa kuririmbira muri iki gihugu.
Reba uko byagenze mu mashusho:
Kugeza ubu aya mahano yamaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi ijana (100 000) ku rubuga rwa youtube, ndetse muri bo hakaba harimo n’abanyapolitiki bo mu Burusiya babibonye, bahise babyamagana bivuye inyuma.
Vladimir Medinsk, Minisitiri ushinzwe umuco muri iki gihugu, yanditse ku rubuga rwe ati “Ibyo bigoryi ntibizongera kuririmbira ku rubyiniro”. Yongeye ati “Bakagomye kuba bafunzwe kubera ibyo bakoze”.



















TANGA IGITEKEREZO