Mu kiganiro kirambuye aherutse kugirana n’ikinyamakuru Vogue, Katy Perry aherutse gutangaza ibintu atigeze avuga na rimwe bijyanye n’urukundo rwe, aho yavuze ko umukunzi we Russel Brand yamusezereye abinyujije mu kumwohereza ubutumwa bugufi.
Yagize ati “Mu mezi 14 twabanye mu rukundo, Russell Brand nasanze ari umunyabwenge cyane, kandi numvaga mukunze pe, kandi niyo mpamvu twahisemo kwibanira. Gusa navuga ko ntigeze mwumvana iby’uko dutandukanye kuva ubwo yanyoherereje ubutumwa bugufi amwira ko dutandukanye kuva tariki ya 31 Ukuboza 2011"
Kuko nta byera ngo de, Katy Perry yagize icyo avuga ku mpamvu yatumye batandukana ati “Russel ntiyakundaga ibirori, kandi birumvikana, ubwo najyaga kuririmba nabaga nifuza ko twajyana, ariko we rwose ntakunde ibirori, ibi bikambabaza cyane nyamara numvaga ari umuntu tugombaga guhuza”.
Kuri ubu Katy Perry yanavuze kandi byinshi ku bakunzi be yagiye agira mu buzima bwe.



















TANGA IGITEKEREZO