Umuhanzi Safa Papy John agiye kureka kuririmba ndetse no gucuranga muzika burundu kubera impamvu z’ubuzima bwe atifuje gutangaza.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Safa, wamamaye cyane muri muzika nyarwanda mu myaka ya za 2000, yagize ati “Igihe kirageze ngo mpagarike muzika kubera ko nkeneye kuruhuka kugira ngo ubuzima bwanjye burusheho ku mererwa neza”.
Uretse ijwi rye rinogeye amatwi ryakunzwe mu ndirimbo “Umutima Ukunda”, “Mutima Ucyeye” n’izindi Safa, asanzwe ari umucuranzi ukomeye wa gitari na piano.
Papy, watangiye gukora umuziki mu 1986 mu itsinda ryitwaga "Les Huit Anges", yakunze gucuranga mu mahoteli yakomeye cyane mu Rwanda nka Kiyovu, SKY n’ahandi.
Mutima Ukeye ya Safa Pappy John:



















TANGA IGITEKEREZO