00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Scofield wo muri “Prison Break” yemeje ko ari umutinganyi

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 23 August 2013 saa 11:19
Yasuwe :

Michael Scofield, icyamamare muri “Prison Break” yatangaje ko atazitabira iserukiramuco rya sinema yatumiwemo mu Burusiya avuga ko babangamira uburenganzira bw’abaryamana (n’ababana) bahuje ibitsina (abatinganyi).
Mu gutangaza aya magambo, yahise avuga ko we ari umwe mu baryamana bahuje ibitsina, bityo ko atakwitabira iryo serukiramuco ry’ i “Saint-Pétersbourg”, ho mu gihugu gihana abantu nk’abo.
Ubwo yasubizaga ubutumire yari yahawe yagize ati “Ndabashimira ubutumire mwampaye, butuma (…)

Michael Scofield, icyamamare muri “Prison Break” yatangaje ko atazitabira iserukiramuco rya sinema yatumiwemo mu Burusiya avuga ko babangamira uburenganzira bw’abaryamana (n’ababana) bahuje ibitsina (abatinganyi).

Mu gutangaza aya magambo, yahise avuga ko we ari umwe mu baryamana bahuje ibitsina, bityo ko atakwitabira iryo serukiramuco ry’ i “Saint-Pétersbourg”, ho mu gihugu gihana abantu nk’abo.

Ubwo yasubizaga ubutumire yari yahawe yagize ati “Ndabashimira ubutumire mwampaye, butuma naza gusura igihugu cy’u Burusiya kandi nk’igihugu cyanjye, byari kunshimisha kuza, ariko niba ngomba kuza, nk’umwe mu baryamana bahuje ibitsina sinshobora”.

Yongeraho ati “Byampungabanyije bikomeye uburyo Guverinoma ifata abaryamana bahuje ibitsina, ndetse bikaba bitemewe, nanjye sinabikora, njye na roho yanjye n’umutima nama, kugaragara mu birori by’igihugu bamfata nk’umutinganyi sinabikora”.

Urubuga 7sur7 rwanditse ko Wentmorth Miller (Michael Scofield) yakomeje kwitwa umutinganyi ariko kugeza ubu ayo makuru akayahakana.

Michael Scofield wo muri “Prison Break”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages