Dennis Graham se w’umuraperi Drake yateye ikirenge mu cy’umuhungu we yinjira mu ruhando rwa muziki akoresha amazina y’ubuhanzi ya The Real Dennis G .
Ikinyamakuru Paper Magazine gitangaza ko uyu mubyeyi afite inyota yo gukora umuziki ndetse ibihangano bye bikamamara Isi yose gusa ngo ntashaka kuba icyamamare nk’umuhungu we ahubwo ngo azakomeza afashe umwana we atere imbere kurushaho.
Se wa Drake ati “Sinshaka kwamamara cyane kuri ubu, ni we (Drake) nifuriza gukomeza kwamamara”
Dennis Graham yari asanzwe yiyumvamo ubuhanzi ndetse aza ku isonga mu bashyigikira Drake mu muziki. Yafashije umuhungu we mu gutunganya amashusho y’indirimbo "Worst Behavior," ndetse ayagaragaramo.
Uyu mubyeyi wamaze gutunganya indirimbo ye ya mbere mu mwaka washize yaherekezaga Drake na Lil Wayne mu bitaramo bakoranye.
Uyu mubyeyi yifuzaga ko indirimbo ye ya mbere yayikorana n’umuhungu we Drake gusa ntibyagenze uko yari yabiteganyije. Iyo yahereyeho yayise "Kinda Crazy," akaba yarayifatanyije n’umuraperi witwa Ze Monroe wo mu Mujyi wa Memphis.



















TANGA IGITEKEREZO