Impanga, Peter Okoye na Paul Okoye bahuriye muri P Square batangaje ko bagiye gushyingura umubyeyi wabo Mr. Moses Okoye wapfuye ku itariki ya 24 Ugushyingo 2014.
Nk’uko People Post yabitangaje, aba bahanzi bemeje ko nyakwigendera Mr. Moses Okoye agomba gushyingurwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2015 nyuma y’amezi abiri arengaho iminsi mike apfuye.
Mr. Moses Okoye arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama ahitwa Ifite Dunu, mu Majyepfo ya Nigeria muri Leta ya Anambra ari naho umuryango wa P Square ukomoka.
Aba bahanzi Paul na Peter bo muri P Square na mukuru wabo Jude Okoye bahagurutse mu Mujyi wa Lagos ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 29 Mutarama 2014 berekeza muri Ifite Dunu.
Impamvu nyamukuru yatumye aba bana badashyingura se umaze amezi abiri apfuye ntiramenyekana.
Uyu mubyeyi yapfuye mu ijoro ryo kuwa 24 Ugushyingo 2014 nyuma yo kwitura hasi agahita ajyanwa kwa muganga mu Mujyi wa Lagos. Uyu musaza yapfuye ubwo yari mu nzira yerekeza kwa muganga akaba yari amaze igihe gito abazwe ivi ndetse bikagenda neza.
Hashize imyaka ibiri aba basore babuze nyina ubabyara wapfuye tariki 11 Nyakanga 2012 azize uburwayi, kuri ubu bakaba basigaye ari impfubyi.



















TANGA IGITEKEREZO