{Umunya-Jamaica Kisean Anderson benshi bazi mu muziki nka Sean Kingston agiye gukorera igitaramo gikomeye muri Zambia.}
Nk’uko AllAfrica yabitangaje, iki gitaramo kiri kwamamazwa mu buryo bukomeye ndetse ngo kiri mu bishobora kuzitabirwa n’abantu benshi bitandukanye n’ibyabaye kuri mugenzi we Sean Paul wakoreyeyo igitaramo kikitabirwa n’abantu mbarwa.

Iki gitaramo Sean Kingston azagikorera kuri Barclays Sports Complex iherereye mu Mujyi wa Lusaka ku wa Gatandatu tariki 21 Gashyantare 2015.
Sean Kingston yakunzwe cyane mu ndirimbo nka Beautiful Girls, Fire Burning, Face Drop n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi w’imyaka 25 yageze mu Rwanda bwa mbere mu mwaka wa 2011 aje gusoza irushanwa rya Primus Guma Guma Super star ku butumire bwa Bralirwa.

Ibitekerezo 0