Kisean Marc Anderson uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Sean Kingston, akurikiranwe n’inkiko kubera imirimbo(bijoux) yambitswe n’iduka ry’i New York yarangiza akanga gutanga ubwishyu.
Avi Da, iduka ricuruza imirimbo i New York, ryamaze gushyikiriza urukiko ikirego riregamo uyu muhanzi ku bwo kutishyura amadorali 200,000 y’imirimbo n’ibikomo ryamwambitse kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 20013.
Ubuyobozi bwa Avi Da bwemeza ko, mu gihe cyose bwahaye uyu muhanzi ngo yisuganye abe yashaka aya mafaranga yagiye abasinyira sheki ariko bajya kubikuza amafaranga bagasanga nta kintu afite kuri konti. Ibi byose, ngo yabibakoze inshuro zirindwi zose.
Nk’uko TMZ yabitangaje, mu mirimbo Sean King Ston yahawe harimo amasaha y’igiciro, amashene, ishusho ya Yezu ikoze muri diyama yambara mu ijosi, ibikomo bihenze n’imikufi.
Iri duka ngo hari indi mirimbo ryambitse Sean Kingston riyimukodesheje amadorali 12,000. Aya nayo ngo ntiyayishyuye.
Avi Da, irishyuza Sean Kingston amadorali 226,200 gusa ngo iranamusaba gutanga miliyoni y’amadorali harimo indishyi n’inyungu . Kugeza ubu Sean Kingston ntaragira icyo atangaza kuri iki kirego.



















TANGA IGITEKEREZO