Nyuma y’aho hatangarijwe ko Sean Kingston yajyanywe mu nkiko aregwa icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa, ubu Kingston yishyuye uyu mukobwa amande yamuciye kugira ngo urubanza rusubikwe.
Urubuga TMZ rwatangaje ko yemeye kwishyura uyu mukobwa amafaranga yamusabaga yose bitewe n’uko atifuza kuba yata umwanya mu nkiko kandi ari kwitegura gukora ibitaramo bikomeye byo kumurika Album ye nshya yise "Back to Life".
Nk’uko mu nkuru yacu ya mbere twabyanditse, Kingston, wasabwe kwishyura miliyoni eshanu z’Amadolari (3,250,000,000 Rwf), yemera ko yaryamanye n’uyu mukobwa, afite imyaka 19, ariko akavuga ko bari babyumvikanyeho.
Bimwe mu bikorwa Sean Kingston ahugiyemo byo kumurika Album ye:



















TANGA IGITEKEREZO