Mathew Knowles yeruye abwira itangazamakuru ko impamvu nyamukuru yateraga umukwe we Jay-Z na Beyonce guhora bavugwaho ko bagiye gutandukana ngo bashakaga kwamamaza ibitaramo byabo.
Mu kiganiro uyu musaza yagiranye na Houston Radio mu kiganiro The Roula And Ryan Show, yasobanuye ko Jay-Z na Beyonce ari bo bahimbye ikinyoma cy’uko bagiye gutandukana nyamara atari byo ahubwo bashaka kumenyekanisha ibitaramo bise On The Run tour.
Mathew yavuze ko, azi neza ko ibimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru ku Isi, Jay-Z na Beyonce babigizemo uruhare rukomeye mu rwego rwo kwishakira abafana. Uburyo bakoresheje ngo asanzwe abuzi neza ndetse igihe yari manager wa Destiny’s Child ngo barabukoreshaga cyane.
Ati “Ndabizi, kuko twabikoresheje kenshi. Mfite ubuhamya, hari ibitaramo bari gukora. Icyo nzi ni uko ari umutwe bakoresheje. Buri wese ari kubivuga, amatike y’ibitaramo byabo ararushaho kugurishwa, album ya Beyonce na yo yaragurishijwe hafi 200%!”
Abanyamakuru baganiraga n’uyu musaza, Roula Christie na Ryan Chase, bamubajije niba kuba Jay-Z yararwanye na Solange nabyo byari bigamije kwiyamamaza, avuga ko nta byinshi yabivugaho gusa ngo na we abyumva gutyo.
Beyonce na Jay-z beretse Isi yose ko nta gahunda yo gutandukana bafite mu birori bya MTV VMAs byabaye mu mpere z’icyumweru gishize. Bagaragaye bishimanye ndetse banasomanira mu ruhame.
Mathew Knowles yanavuze ko akiri manager w’itsinda rya Destiny’s Child(rigizwe na Beyoncé Knowles, Kelly Rowland na Michelle Williams) ndetse ngo hari imishinga mishya y’indirimbo bagiye gushyira hanze.
Mathew yatandukanye na Tina(nyina wa Beyonce) muri 2011, bari bamaranye imyaka 30 barushinze. Muri 2013 nibwo yashatse undi mugore witwa Gena Charmaine Avery.



















TANGA IGITEKEREZO