Mu gitaramo yakoreraga, i New York ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa 16 Ukwakira, umuhanzi Selena Gomez yaturitse ararira, ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Love Will Remember’ ifitanye isano ya hafi n’itandukana rye mu rukundo n’umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber.
Gusa bamwe bakeka ko aya marira yaba atari aya nyayo.
Gomez ariko yaje kwikomeza nuko araririmba indirimbo irarangira, n’ubwo amarira yari yamuzenze mu maso.
Imwe mu mpamvu bivugwa ko iyi ndirimbo ‘Love Will Remember’ ifite byinshi yibutsa Gomez mu rukundo rwe na Bieber ni uko harimo amagambo agize kimwe mu bitero byayo Bieber yoherereje (message vocal) Gomez akaza kujya akunda kumvikana hirya no hino kuri internet.
Byinshi mu bitangazamakuru by’Amerika byanditse ko Selena Gomez akomeza kugaragaza ibimenyetso by’uko urukundo rwe na Justin Bieber rwamukoze ku mutima cyane.
Gomez aherutse kugwa mu gitaramo, ubwo yabyinaga; aha naho bivugwa ko yari ari gutekereza cyane kuri Justin Bieber.
Reba uko byari byifashe:



















TANGA IGITEKEREZO