Sfiso Ncwane yaguye mu bitaro bya Life Fourways Hospital biri mu Mujyi wa Johannesburg. Umuvugizi w’umuryango w’umuryango wa nyakwigendera, Sipho Makhabane yavuze ko yazize uburwayi bw’impyiko zari zimaze igihe zaramuhejeje mu buriri.

Sipho Makhabane yagize ati “Umugore we yahamagaye abaganga ababwira ko atameze neza, bamujyanye mu bitaro saa moya n’igice z’ijoro.” Sfiso Ncwane yamaze mu bitaro amasaha 24 ahita yitaba Imana.

Itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo rivuga ko umuryango w’uyu muhanzi wavuye muri KwaZulu Natal ujya mu Mujyi wa Johannesburg aho yapfiriye ndetse ngo ni naho agomba gushyingurwa.

Umuririmbyi Ncwane yakoze indirimbo zakunzwe bikomeye mu cyiciro cy’abakunzi izihimbaza Imana zirimo iyitwa ‘Phakama Nkosi yeZulu’ na ‘Kulungile Baba’ zatumye yamamara cyane muri Afurika. Mu mwaka wa 2013 yahawe igihembo cya cy’umuhanzi w’umwaka mu bihembo bikomeye bya South African Music Awards.

Uyu muhanzi yaherukaga kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu mwaka washize ubwo yatangaje byeruye ko yaguriye pasteri we imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz amwitura ko yamusengeye agakira uburwayi bukomeye.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma yunamiye uyu muririmbyi wakundwaga n’ingeri zose muri iki gihugu. Yoherereje umuryango we ubutumwa buwihanganisha ndetse avuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku gihugu.