Umuhanzi wubatse izina mu buryo bukomeye muri Jamaica, Amerika no ku Isi muri rusange, Shaggy agiye kugaruka gutaramira abatuye umujyi wa Kampala mu gitaramo azakorana n’itsinda rikomeye muri Afurika y’Epfo, Mafikizolo.
Orville Richard Burrell uzwi cyane ku izina rya Shaggy mu muziki, igitaramo cye na Mafikizolo kizabera mu mujyi wa Kampala ahitwa kuri sitade ya Nelson Mandela National stadium. Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba ku itariki ya 1 Nzeli 2014 nk’uko Chimpreports yabitangaje.
Muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi muri Uganda, Shaggy na Mafikizolo, bazaba bafatanyije n’abandi bahanzi bakomeye muri Uganda barimo Dr Jose Chameleone, unafite umugambi wo gukorana indirimbo na Shaggy nyuma y’iki gitaramo, Radio na Weasel n’abandi bahanzi batandukanye.
Mu bitaramo byose Shaggy ukunda kwiyita akazina ka Mr Lover, amaze gutaramira muri Uganda inshuro nyinshi ndetse ibitaramo bye bikaba byaragiye byitabirwa n’abantu benshi.
Mafikizolo iherutse kwegukanye ibihembo bibiri(Best Group na Song of the Year) muri MTV MAMA, ni ku nshuro ya kabiri bagiye kuza gutaramira muri Uganda ndetse na bo bakaba baragaragaje ko bafite umubare munini w’abafana ubwo baheruka gutaramira muri iki gihugu.
REBA INDIRIMBO IT WASN’T ME YA SHAGGY:
REBA KHONA YA MAFIKIZOLO:



















TANGA IGITEKEREZO