00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shaggy yakebuye Abanya-Uganda abibutsa gukunda umuziki wabo

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 21 September 2014 saa 11:08
Yasuwe :

Mu gitaramo Shaggy yaraye akoreye mu Mujyi wa Kampala kuri Stade Noombole, yibukije Abanya-Uganda n’Abanya-Afurika muri rusange ko bakwiye gukunda umuziki wabo birinda gushyira imbere ibyo mu mahanga.
Orville Richard Burrell benshi bazi nka Shaggy mu muziki mbere y’uko aririmba yabanje gusaba abafana ibihumbi n’ibihumbi bari bitabiriye iki gitaramo ko bahaguruka bakabanza bakabyina kugira ngo aririmbe bose bishimye.
Shaggy yahise asaba DJ Cue gucuranga indirimbo imwe ishyushye na we (…)

Mu gitaramo Shaggy yaraye akoreye mu Mujyi wa Kampala kuri Stade Noombole, yibukije Abanya-Uganda n’Abanya-Afurika muri rusange ko bakwiye gukunda umuziki wabo birinda gushyira imbere ibyo mu mahanga.

Orville Richard Burrell benshi bazi nka Shaggy mu muziki mbere y’uko aririmba yabanje gusaba abafana ibihumbi n’ibihumbi bari bitabiriye iki gitaramo ko bahaguruka bakabanza bakabyina kugira ngo aririmbe bose bishimye.

Shaggy yahise asaba DJ Cue gucuranga indirimbo imwe ishyushye na we ntiyazuyaza ashyiramo ‘Empire State of Mind ya Alicia Keys na Jay z’, abafana bahise basimbukira mu kirere bakata umuziki , ibintu birahinduka muri stade. Bishimiye iyi ndirimbo ku rwego rurenze uko bishimiyeho Bebe Cool wari umaze kuva ku rubyiniro bibabaza Shaggy.

Chimpreports ivuga ko Shaggy yahise abwira Dj Cue guhagarika indirimbo maze ababwira ko badakwiye kurutisha abahanzi babo Abanyamerika cyangwa undi wese ukora umuziki mpuzamahanga.

Shaggy ati “Abanya-Uganda mukwiye gukunda umuziki wa Uganda, nk’uko Abanyamerika bakunda umuziki wo muri Amerika. Abanya-Jamaica natwe dukunda umuziki wo muri Jamaica. Hano ni Namboole ntabwo ari New York”

Yakomeje agira ati “ ‘Mu rugo ni aha mbere’ kandi ni itegeko”.

Dj Cue yahise acuranga indirimbo ‘Go down Low’ ya Sheba afatanyije na Pallaso, abafana bari bamaze kumva izo mpanuro bahise bereka Shaggy ko atagosoreye mu rucaca barabyina bikomeye na we abereka ko azi gukata umuziki.

Igitaramo cyahise gikomeza Shaggy akanyuzaho mu ndirimbo ziganjemo izo yamenyekaniyeho kera. Uyu muhanzi yabaririmbiye mu buryo bwa Live buri abafana bataha banyuzwe n’uburyohe muziki.

Shaggy akigera muri Uganda
Navio ari mu babonanye na Shaggy akigera i Kampala
Hano Shaggy yabyinaga ‘Go down Low’ ya Sheba afatanyije na Pallaso
Pallaso na Sheba Karungi
Bebe Cool

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages