Kuva urubuga mpuzabantu rwa Facebook rwabaho, umuhanziakazi Shakira wo muri Colombia ni we uciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere ku Isi wujuje abantu bamukurikira basaga miliyoni 100.
Shakira wafunguye paji ye kuri Facebook mu mwaka wa 2007 avuye mu gikombe cy’Isi cya 2014 yujuje abantu basaga miliyoni 100 bakurikira ibyo yandika kuri uru rubuga. Ku Isi ni we muntu ku giti cye ufite abantu benshi bamukurikira kurusha abandi bose dore ko Rihanna na Eminem aribo bamugwa mu ntege mu gukurikirwa. Rihanna afite abantu miliyoni 91,9 naho Eminem akagira miliyoni 89 z’abafana.
Paji y’urubuga rwa Facebook ari nayo ya mbere mu gukurikirwa n’abantu benshi ku Isi ifite abagera kuri miliyoni 160,9, iya Coca Cola ikagira miliyoni 86 z’abantu mu gihe paji ya Youtube ikurikirwa n’abantu miliyoni 82.
Uyu muhanzikazi witabiriye ibirori byo gusoza imikino y’igikombe cy’Isi yabereye kuri Stade Maracana, ubwo yaririmbaga ndetse no mu gihe iki gikombe cyakinwaga, uyu mukobwa nibwo yiyamamaje cyane ndetse n’amafoto cyangwa amagambo yandikaga kuri iyi paji ye bikaba byarakurikirwaga cyane kurusha mbere.
Mbere gato yo kuririmbira i Maracana, Shakira yashyize kuri iyi paji ifoto ye aririmba maze abantu miliyoni 3 n’ibihumbi 500 bakanda kuri ‘J’aime’ cyangwa ‘Like’(mu Cyongereza) bamwereka ko bayikunze. Ni ubwa mbere kuva yafungura iyi paji uyu muhanzikazi yabonye abantu benshi bishimira icyo yanditse kuri Facebook.
Ubusanzwe, Shakira akunda kwandika kuri iyi paji ye kuri Facebook yereka abafana be amafoto ye mashya, amashusho y’indirimbo ze n’izigaragaza ibitaramo yakoze, gutangaza amakuru ye mashya n’ibindi bitandukanye.
Nyuma y’imyaka 10 Facebook ishinzwe, ifite abantu bayikoresha basaga gato miliyari ku Isi hose.



















TANGA IGITEKEREZO