Umuhanzi Shakira n’umugabo we Gerard Pique bibarutse umuhungu wa kabiri ukurikira imfura yabo Milan.
Nk’uko Dailymail yabitangaje, Shakira yabyariye ku bitaro bya Quiron Teknon de Barcelona i Barcelona ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 29 Mutarama 2015.
Abinyujije ku rubuga rwe bwite, Shakira yatangaje ko afite ibyishimo bikomeye kuba yibarutse amahoro ndetse anatangaza izina ry’umwana wabo n’icyo risobanura.
Yagize ati “Izina ‘Sasha’ rikomoka mu Burusiya rikaba risobanura indwanyi y’ikiremwa muntu”.
Shakira w’imyaka 37 y’amavuko, mu byifuzo bye ngo arashaka kuzabyarana na Pique abana umunani cyangwa icyenda.
Ati, “Nzishimira kubyarana na Pique abana umunani cyangwa icyenda. Ndashaka ko bazaba bagize ikipe yanjye bwite y’umupira w’amaguru”



















TANGA IGITEKEREZO