00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Snoop Dogg agiye kujyanwa mu nkiko aryozwa ifoto y’umutinganyi

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 9 January 2015 saa 12:16
Yasuwe :

Umuraperi Snoop Dogg agiye kujyanwa mu nkiko azira kuba yarashyize kuri Instagram ifoto ya Cortez Booze wahoze mu batiganyi.
Cortez Booze yabwiye TMZ ko nta burenganzira na buke Snoop Dogg afite bwo kumuharabika. Icyababaje uyu musore cyane ngo ni uburyo Snoop yakoresheje amafoto ye ku rubuga rwa Instagram yayahinduye uko abishaka mu buryo budashimishije.
Yagize ati, “Iyi foto yateje impagarara mu bantu, bamwe baranyanze abandi bari kuntuka, abantu bacanganyikiwe, hari abari kuvuga ko (…)

Umuraperi Snoop Dogg agiye kujyanwa mu nkiko azira kuba yarashyize kuri Instagram ifoto ya Cortez Booze wahoze mu batiganyi.

Cortez Booze yabwiye TMZ ko nta burenganzira na buke Snoop Dogg afite bwo kumuharabika. Icyababaje uyu musore cyane ngo ni uburyo Snoop yakoresheje amafoto ye ku rubuga rwa Instagram yayahinduye uko abishaka mu buryo budashimishije.

Yagize ati, “Iyi foto yateje impagarara mu bantu, bamwe baranyanze abandi bari kuntuka, abantu bacanganyikiwe, hari abari kuvuga ko ndi mubi cyane kandi nciriritse”.

Cortez yahise afata icyemezo cyo kujya ku biro bikuru bya Instagram asaba ko iyo foto yakurwaho ariko ntacyo byatanze kuko ikigaragara ku rubuga.

Uyu musore amaze kubona ko ikirego cye ku buyobozi bwa Instagram kitakiriwe yahise yigira inama yo gushaka umunyamategeko bakerekeza mu nkiko akarenganurwa ndetse Snoop agahanirwa ibyo yakoze.

Snoop Doggy nagezwa mu nkiko aaba akurikiye Shaquille O’Neal wajyanywe mu butabera muri Nyakanga 2014 na we azira ifoto y’umutiganyi yashyize hanze.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages