Muri Werurwe Snoop Dogg uri mu bahanzi bakunze kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge,yasohoye amashusho y’indirimbo yise "Lavender" yavugishije benshi bitewe n’ibikorwa byari biyarimo aho agaragara arasa ikibumbano cya Perezida Donald Trump akanamufungisha iminyururu.
Snoop Dogg yongeye gukora igikorwa cyavugishije benshi ashyira kuri Instagram urupapuro rumenyekanisha album ye nshya, rugaragaraho umurambo uriho wanditseho ko ari Trump undi ahagaze ku ruhande awureba n’icyo kunywa.
Ni album yise "Make America Crip Again" bijya guhuza n’imvugo Trump yakoreshaga yiyamamaza. Urupapuro ruyimenyekanisha Snoop Dogg yarukoze agendeye ku rwifashishijwe n’umuraperi Ice Cube kuri album yise "Death Certificate" yo mu 1991.
Mail Online yavuze ko umuvugizi w’urwego rushinzwe umutekano muri Amerika yanze kugira icyo atangaza kuri iyo foto ya Snoop Dogg yavugishije benshi.
Ibi byakozwe na Snoop Dogg bije bikurikira amashusho ya "Lavender", indirimbo yakoze yibanda ku kuvuga ku bijyanye no kwirukana abimukira byifashishijwe na Donald Trump ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida, abanza kubinenga anavuga ko ari yo turufu yatumye atsinda. Yanagarutse ku buryo muri iki gihe abashinzwe umutekano muri Amerika bashobora kurasa umuntu agapfa ntibabiryozwe, anavuga ku kababaro k’abanywi b’urumogi ngo bafungwa imyaka iri hagati ya 20 na 30 n’ibindi bitandukanye.
Mu kiganiro uyu muraperi yagiranye na Billboard, icyo gihe, yavuze ko impamvu ituma yibasira Trump ari ukubera iturufu yo kwikiza abimukira yakoresheje ubwo yiyamamazaga ndetse avuga ko iyo agiye gukora igikorwa nk’icyo atajya yita kureba icyo abantu bakivuzeho ahubwo abikora nk’uburyo bwo ’gutanga ikintu cyaburaga’.
Snoop Dogg ni umwe mu baraperi bamaze igihe kirekire bakora umuziki muri Amerika, yatangiye kumenyekana guhera mu 1992. Mu ndirimbo zacuranzwe henshi yakoze harimo iyitwa ’Drop It Like It’s Hot’, ’Sexual Eruption’ yaciye ibintu muri 2008 ikanamuhesha igihembo cya Grammy Award n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO