Solange Knowles murumuna wa Beyoncé Knowles yambikanye iy’urudashira n’umukunzi we Alan Ferguson bari bamaze imyaka irenga gato itanu bakundana.
Nk’uko People Magazine ibitangaza, ubukwe bwa Solange Knowles na Alan Ferguson bwabaye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 16 Ugushyingo 2014 mu birori byabereye mu Mujyi wa New Orleans muri Leta ya Louisiane.
Ubukwe bw’aba bombi bwatashywe n’inshuti zabo za hafi n’abantu bo mu miryango yombi 200 gusa.
Beyoncé Knowles, umugabo we Jay Z n’umwana wabo Blue Ivy batashye ubu bukwe. Nyina wa Solange , Tina Knowles , Daniel Julez(umwana wa Solange) n’umuhanzi Janelle Monae na bo barabutashye.
Alan Ferguson w’imyaka 51 y’amavuko yamamaye cyane mu kuyobora amashusho y’indirimbo, mu zo yagizemo uruhaure zikanakundwa ni iza Katy Perry , John Legend, Beyoncé n’abandi bahanzi bakomeye ku Isi.
Ubu ni ubukwe bwa kabiri Solange Knowles akoze nyuma y’uko muri Gashyantare 2007 yatandukanye Daniel Smith barushinganye muri 2004. Icyo gihe bakoze ubukwe Solange afite imyaka 17 naho umusore afite imyaka 19 , batandukanye bamaze kubyarana umwana w’umuhungu witwa Julez.


















TANGA IGITEKEREZO