Icyamamare mu kuyobora amafilimi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Spike Lee arahamagarira abantu gutera inkunga filimi “Malcolm X”, avuga ko ishamaje.
Spike Lee yafunguje urubuga asabiraho iyo mfashanyo avuga ko umuntu uzatanga ubufasha, azajya ahita abishimirwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Amadorari 50 niyo azajya akoreshwa ku iyoherezwa rya DVD imwe kuri iyi filimi.
Akomeza avuga ko uzatanga amadorari agera ku 10.000, azaba yemerewe gusangira amafunguro na we ndetse akanemererwa kureba umukino w’ikipe ya Knicks mu mukino wa Basketball.
urubuga 7sur7 rwanditse ko kugeza ubu Spike Lee amaze kwakira agera ku 163.633 by’amadorari.
Mugenzi we utunganya amafilimi, Steven Soderbergh amaze kumuha impano ya 10.000 by’amadorari, impano yamushimishije bikomeye, avuga ko yakozwe ku mutima no kwakira iyi mpano.



















TANGA IGITEKEREZO