00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stromae yabonye se inshuro 20 gusa, mbere yo guhitanwa na Jenoside

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 1 August 2013 saa 04:19
Yasuwe :

Umuhanzi w’umunyarwanda akaba n’umubiligi, Paul Van Haver wamamaye nka Stromae, nyamara ubundi akaba yari yariswe na se Christian Rukundo, yatangarije ikinyamakuru Le Parisien, ko atigeze abona se bihagije, kuko yahitanwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro yahaye iki kinyamakuru ku bijyanye na Album ye nshyashya yise “Racine Carrée”, Stromae yavuze ko atigeze agira amahirwe menshi yo kubonana na se umubyara, ariko yamenye ko yari umunyabugeni w’umwubatsi, wakundaga kugenda (…)

Umuhanzi w’umunyarwanda akaba n’umubiligi, Paul Van Haver wamamaye nka Stromae, nyamara ubundi akaba yari yariswe na se Christian Rukundo, yatangarije ikinyamakuru Le Parisien, ko atigeze abona se bihagije, kuko yahitanwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro yahaye iki kinyamakuru ku bijyanye na Album ye nshyashya yise “Racine Carrée”, Stromae yavuze ko atigeze agira amahirwe menshi yo kubonana na se umubyara, ariko yamenye ko yari umunyabugeni w’umwubatsi, wakundaga kugenda kandi akaba yari azi no gutereta cyane. Ubu Stromae atangaza ko yamenye bamwe mu bavandimwe be basizwe na se.

Mu ndirimbo ye « papaoutai » yirebe hano, agaragazamo uburyo yababajwe no kutagira igihe cyo kubana na se, bikamushengura iyo abona abandi bana bafite ba se babitaho bagakina. Muri iki kiganiro akaba yanagaragaje ko atabayeho nabi, kuko nyina yamwitayeho akanamurera neza.

Iyi ndirimbo «Papaoutai» iri kuri Album ye ya kabiri, « Racine Carré », ni yo ya mbere yashyize hanze mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2013, aho agaragazamo abana bari kumwe na ba se bishimye, na ho ugereranywa na we akaba ari kumwe n’ishusho ye bwite, ari we wabaye se w’umwana ariko utinyegenyeza na gato.

Muri yo usanga avugamo agahinda ke ko kuba atarabanye na se, we avuga ko yabonye inshuro 20 gusa mu buzima bwe, n’ubwo wikipedia yo yanditsweho ko Stromae yamubonye inshuro eshatu zonyine.

Stromae w’imyaka 28, yatangarije Le Parsien ko ubu na we ageze aho kuba yagira abana, bityo akaba agomba gukosora imibereho ya kibyeyi n’umwana agendeye ku buryo we na se bitagenze nk’uko yabyifuje.

Yagize ati “Ubu ngeze mu myaka aho biba ari ngombwa kugira abana, aho Data umbyara njyewe atahabaye. Yahise yigendera ndamubura. Yari umuteretanyi cyane. Naje kumenya ko mfite bashiki na barumuna banjye tuvukana kuri Data. Yari umunyabugeni mu bwubatsi, aho yahoraga akora ingendo nyinshi hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi.»

Yakomeje ati “Nabashije kumubona inshuro 20 mu buzima bwanjye, arangije apfa muri Jenoside yabaye mu Rwanda.»

Stromae yarezwe na Nyina w’umubiligikazi, akurira i Brussels ari na ho yigiye amashuri ye arimo n’ishuri ry’umuziki rya Jette, yatangiye afite imyaka 11. Uretse kuba umunyamuziki, Stromae ni n’umunyendimi ushobora gukora akazi k’ubusemuzi.

“Racine Carrée”, Album ya kabiri ya Stromae yari arimo gukoraho kuva mu 2011, izajya ahagaragara tariki ya 19 Kanama 2013.

Album ye ya mbere yitwa « Cheese », yari yayikoze kuva mu mwaka wa 2009 ayisoza mu 2010, iriho indirimbo yatumye amenyekana ku Isi hose, mu Burayi akahaba icyamamare, ari yo «Alors on danse!» yirebe hano.

Stromae, Christian Rukundo yaburiye se muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages