Kugeza ubu byose ngo biragenda neza kuri Stromae kuko yamaze kubona umukunzi, nyuma gato yo gushyira ahagaragara Alubumu ye nshya yise Racine Carreé ("√").
Uyu mukunzi wa Stromae, bari kumwe no mu kumurika Album ye nshya, yamubonye nyuma y’ibihuha byatambutse bivuga ku rukundo rwe na Tatiana Silva. N’ubwo Stromae yatangarije televiziyo ya TV Familie ko mu bijyanye n’urukundo ubu asigaye aite undi mukunzi mushya, yirinze gutangaza izina rye.
Urubuga 7sur7 rwanditse ko uyu muhanzi yeruye avuga ko indirimbo yakunzwe cyane Formidable atayihimbiye uwari Nyampinga w’u Bubiligi, ati “Ndabizi ko abantu bazi ko Tatiana ari icyamamare, umubano twagiranye wari umubano w’ingenzi, kurusha andi mateka nagize, ariko si we naririmbye”.
Ati “Nanyuze mu buzima butandukanye, ariko “Formidable” nahimbye ku mateka yanjye bwite mu rukundo”.
Yongeye ati “Ubu ndi mu rukundo, ariko sindi mu rukundo na Tatiana, gusa nongeye kugira urukundo rushya”.
Ku bijyanye nuko uyu mukunzi we yajya agararagara mu itangazamakuru, Stromae ukunze guhishahisha, yabigize ibanga ati “Kuba umukunzi wanjye yamenyekana, cyangwa atamenyekana ntacyo nabivugaho”.
Stromae abonye umukunzi mushya nyuma y’aho aherutse gutangaza ko akeneye kuba yakubaka urugo akaba umubyeyi.



















TANGA IGITEKEREZO