Kugaragara nk’umusinzi mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise "Formidable" byatumye umuhanzi Stromae, ufite inkomoko mu Rwanda, aza mu bahanzi bafite indirimbo ziri kurebwa cyane ku rubuga rwa Youtube.
Nyuma y’icyumweru kimwe gusa iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga 3.400.000, aka kakaba ari kamwe mu duhigo aciye mu rwego rw’ubuhanzi mu gihugu cy’u Bubiligi.
Uyu muhanzi yamamaye cyane mu ndirimbo ye "Alors on danse" yasohoye kuri album yise "Cheese" nayo iri muri album zagurishijwe cyane.
Reba amashusho y’iyi ndirimbo "Formidable":



















TANGA IGITEKEREZO