00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Swede: Ubukwe bw’Igikomangoma Madeleine

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 9 June 2013 saa 11:05
Yasuwe :

Igikomangoma cy’ubusuwisi, Madeleine kuri uyu wa Gatandatu nibwo yarushinze na Christopher O’Neill ushinzwe imari mu bihugu by’Ubwongereza na Amerika.
Madeleine ashyingiwe ku myaka 30 nyuma y’uko, ubwo yagombaga kurushinga mu mwaka wa 2010, n’umuburanyi (Avocat) bitashobotse, none kuri akaba yahisemo gushyingiranwa na Christopher O’Neill.
Urubuga 7sur 7 rwanditse ko ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu bakomeye ku isi bagera kuri 600, barimo abami b’ibihugu bitandukanye, ndetse n’abantu (…)

Igikomangoma cy’ubusuwisi, Madeleine kuri uyu wa Gatandatu nibwo yarushinze na Christopher O’Neill ushinzwe imari mu bihugu by’Ubwongereza na Amerika.

Madeleine ashyingiwe ku myaka 30 nyuma y’uko, ubwo yagombaga kurushinga mu mwaka wa 2010, n’umuburanyi (Avocat) bitashobotse, none kuri akaba yahisemo gushyingiranwa na Christopher O’Neill.

Urubuga 7sur 7 rwanditse ko ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu bakomeye ku isi bagera kuri 600, barimo abami b’ibihugu bitandukanye, ndetse n’abantu ibihumbi n’ibihumbi baturutse impande n’impande bitabiriye umunsi w’ubukwe bwa Madeleine na O’Neill.

Igikomangoma Madeleine n'umufasha

Bitewe nuko uyu Madeleine ngo yaba atinya abapaparazi, bishobora kugorana kuba yagira amakuru menshi atangazwa ku mubibanire y’aba bombi, bityo bikaba inzitizi zo kumenya amakuru ku mibereho y’uyu muryango.

Igikomangoma Madeleine yamenyanye n’umufasha we, ubwo bari i New York, aho bahuriye mu ishyirahamwe rya Nyina wa Madeleine, baza kumenyana kurushaho ubwo bari bavuye muri Chapelle, kuva ubwo baganira birambuye biba intangiriro y’urukundo rwabo kugeza ubu.

Dore imwe mu mihango y’ubu bukwe

Nyuma y’imihango y’ubukwe Madeleine na O’Neill bahise burira ubwato berekeza i Drottningholm, aho Madeleine yavukiye, ari naho batuye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages