00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Swizz Beats atewe ishema n’umwana Alicia Keys agiye kwibaruka

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 31 October 2014 saa 11:08
Yasuwe :

Alicia Augello-Cook benshi bazi ku mazina y’ubuhanzi nka Alcia Keys yiteguye kwibaruka umwana wa kabiri agiye kubyarana n’umugabo we Swizz Beatz.
Nyuma yo kwerura ubwe akavuga ko atwite inda ya kabiri, Alicia keys ntibyamuciye intege zo gukomeza gutegura no kwitabira ibitaramo byo gufasha abana babana n’agakoko gatera SIDA ndetse mu bo yafashije anakomeje gutabariza harimo abo mu Rwanda. Nk’uko dailymail dukesha iyi nkuru yabitangaje, Alicia Keys aherutse kugaragara mu birori byo (…)

Alicia Augello-Cook benshi bazi ku mazina y’ubuhanzi nka Alcia Keys yiteguye kwibaruka umwana wa kabiri agiye kubyarana n’umugabo we Swizz Beatz.

Nyuma yo kwerura ubwe akavuga ko atwite inda ya kabiri, Alicia keys ntibyamuciye intege zo gukomeza gutegura no kwitabira ibitaramo byo gufasha abana babana n’agakoko gatera SIDA ndetse mu bo yafashije anakomeje gutabariza harimo abo mu Rwanda.

Nk’uko dailymail dukesha iyi nkuru yabitangaje, Alicia Keys aherutse kugaragara mu birori byo gukusanya inkunga y’umushinga ufasha abana bo muri Afurika n’u Buhinde babana na Virusi itera SIDA, ‘ Keep A child Alive’.

Ubwo yari mu gitaramo nk’abandi, umugabo we Swizz Beatz yerekanye ko yishimiye umwana umugore we atwite, arahaguruka aramuhobera ntiyatinya na camera amusomera mu ruhame. Ibi byashimishije cyane Alicia Keys ndetse bitera amarangamutima benshi mu bari bahari.

Alicia Keys w’imyaka 33 y’amavuko yagaragaye kenshi mu bikorwa nk’ibi byo gufasha , yari aherutse gutegura ikindi cyo gutabariza abana bo muri Nigeria bashimuswe na Boko Haram cyari gifite inyito igira iti, ‘We Are here to bring back our girls”.

Mu gikorwa cyo gushakira inkunga umushinga ‘ Keep A child Alive’, Alicia Keys yari afatanyije n’umugabo we , umuraperi Swizz Beatz mu birori byabereye i New York ahitwa Hammerstein Ballroom. P Diddy na Swizz ni bamwe mu bari babirangaje imbere.

Uyu mushinga ‘Keep a Child Alive’, Alicia Keys yawutangije mu mwaka wa 2003. Watangiranye intego yo kwita no kurengera ubuzima bw’abana babana n’agakoko gatera SIDA bahazwa mu biribwa, gushyirwa mu mashuri no kuvurwa. Uyu mushinga kandi ufasha imiryango ibana na Virusi itera SIDA mu bihugu birimo Kenya, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Uganda n’u Buhinde.

Alicia Keys yashimishijwe bikomeye no kubonana n'umuhanzi Aretha Franklin wubatse izina mu muziki wa Gospel

Alicia Keys na Swizz Beatz bagiye kunguka uyu mwana uzaba ugwa mu ntege imfura yabo Egypt Daoud Dean kuri ubu ufite imyaka itatu y’amavuko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages