Umuraperi Clifford Joseph Harris benshi bazi nka T.I afatanyije n’abahanzi bakomeye muri Afurika Diamond na Davido(Nigeria) basusurukije mu buryo bukomeye abitabiriye igitaramo cya Serengeti Fiesta cyabereye mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania kuwa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2014.
Iki gitaramo uyu muraperi w’icyamamare ku Isi yahuriyemo n’aba bahanzi ni igisoza irushanwa ngarukamwaka rya Serengeti Fiesta rimaze iminsi rizenguruka mu bice bitandukanye by’iki gihugu.
Clifford Joseph Harris alias T.I wegukanye Grammy Awards inshuro eshatu, afite abafana amamiliyoni atabarika ku Isi ku bw’indirimbo ze zakunzwe cyane nka ’No Mediocre’, ’No Mercy’ , ’Trap Music’ n’izindi.
T.I yaririmbye mu buryo bwa semi live ndetse yacishagamo agakoresha CD abifashijwemo n’umu Dj we bavanye muri Amerika , mu rwego rwo gushyushya abafana bavangaga imiziki igezweho muri Amerika nka ‘Fancy’ ya Iggy, ‘Wiggle’ ya Jason Derulo na Snoop ari nazo zishimiwe na benshi ubwo uyu muraperi yari imbere y’abafana.
Indirimbo ze nka What ever You Like, Turn it, The way we ride….yazirimbiye i Dar es Salaam abarenga ibihumbi 50 bari ku kibuga cya Leaders Club bajya mu bicu.
Davido na Diamond na bo bakanyujijeho mu ndirimbo yabo ‘Number one Remix’ aho bagerageje kuyibyina nk’uko imeze mu mashusho yayo amaze kurebwa inshuro zigera kuri 4 377 135.
Abahanzi bakomeye muri Tanzania barimo Ali Kiba, Ommy Dimpoz, Mr Blue, Vanessa Mdee, Mwana FA, Rachel , Victoria Kimani….na bo baririmbye. Hanagaragayemo umuhanzikazi ukomeye muri Nigeria Aituaje Iruobe ’Waje’.
Uruganda rwa Serengeti Breweries Limited rwenga ikinyobwa cya Serengeti rufatanyije na Prime Time Promotions rwabashije kuzana umuraperi T.I , Davido na Waje muri Tanzania.
Mu mafoto:
Photo: Musa M., Richard B./GPL


















TANGA IGITEKEREZO