00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

T.I mu gitaramo i Dar es Salaam muri Tanzania

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 11 October 2014 saa 09:48
Yasuwe :

Umuraperi Clifford Joseph Harris benshi bazi nka T.I azakorera igitaramo mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania kuwa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2014.
Iki gitaramo uyu muraperi azitabira ni igisoza irushanwa ngarukamwaka rya Serengeti Fiesta rimaze iminsi rizenguruka mu bice bitandukanye by’iki gihugu.
Clifford Joseph Harris alias T.I wegukanye Grammy Awards inshuro eshatu, afite abafana amamiliyoni atabarika ku Isi ku bw’indirimbo ze zakunzwe cyane nka ’No Mediocre’, ’No Mercy’ , (…)

Umuraperi Clifford Joseph Harris benshi bazi nka T.I azakorera igitaramo mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania kuwa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2014.

Iki gitaramo uyu muraperi azitabira ni igisoza irushanwa ngarukamwaka rya Serengeti Fiesta rimaze iminsi rizenguruka mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Clifford Joseph Harris alias T.I wegukanye Grammy Awards inshuro eshatu, afite abafana amamiliyoni atabarika ku Isi ku bw’indirimbo ze zakunzwe cyane nka ’No Mediocre’, ’No Mercy’ , ’Trap Music’ n’izindi.

Uruganda rwa Serengeti Breweries Limited rwenga ikinyobwa cya Serengeti ari na rwo rutegura iri rushanwa ni rwo rugiye kuzana uyu muraperi muri Tanzania ndetse ubuyobozi bwarwo bwemeje ko agomba kuzagera muri iki gihugu mu rukerera rwo kuwa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira.

Allan Chonjo, ushinzwe iyamamazabikorwa muri Serengeti Breweries Limited aganira n’itangazamakuru yagize ati “Twamaze gusinyana amasezerano na TI ,azagera i Dar Salaam mu minsi mike iri imbere”

TI aje muri Tanzania ku bufatanye bwa Serengeti Breweries Limited na Prime Time Promotions.

Mu mpera za 2012 Rick Ross ni we waje gusoza iri rushanwa.

Serengeti Fiesta yazengurutse mu bice bitandukanye bya Tanzania birimo Singida, Dodoma, Mbeya, Songea , Mtwara n’ahandi ikazasorezwa mu Mujyi wa Dar es Salaam ari nacyo gitaramo TI azitabira.

TI ni umuraperi wigaragaje cyane mu mwaka wa 2003 ubwo yakoranaga indirimbo na Bone Crusher bakayita ’Never Scared’. Muri 2008 yasohoye album ya gatandatu yise ’Paper Trail’ aho mu Cyumweru cya mbere gusa yagurishije kopi zigera kuri 568,000 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa.

Izindi ndirimbo zatumye TI akundwa harimo ’Bring Em Out’, ’What You Know’, ’Swagga Like Us’, ’Dead and Gone’ , ’Ball’ yakoranye na Lil Wayne n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages