00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

T-Pain agiye gukorera igitaramo muri Tanzania

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 13 January 2015 saa 10:07
Yasuwe :

Faheem Rashad Najm uzwi mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku izina rya T-Pain, agiye gutaramira mu gihugu cya Tanzania mu Mujyi wa Mwanza ubwo hazaba hafungurwa ku mugaragaro Radiyo nshya.
Nk’uko Bongo5 yabitangaje, iki gitaramo T-Pain azakorera mu Mujyi wa Mwanza, kizaba ku itariki ya 21 Gashyantare 2015 ubwo hazaba hatangizwa Radiyo nshya yitwa Jembe FM izajya yumvikanira muri uyu Mujyi.
Muri iki gitaramo, uyu mwami wa Auto-Tune azaba afatanyije n’umuhanzi umaze gushinga imizi (…)

Faheem Rashad Najm uzwi mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku izina rya T-Pain, agiye gutaramira mu gihugu cya Tanzania mu Mujyi wa Mwanza ubwo hazaba hafungurwa ku mugaragaro Radiyo nshya.

Nk’uko Bongo5 yabitangaje, iki gitaramo T-Pain azakorera mu Mujyi wa Mwanza, kizaba ku itariki ya 21 Gashyantare 2015 ubwo hazaba hatangizwa Radiyo nshya yitwa Jembe FM izajya yumvikanira muri uyu Mujyi.

Muri iki gitaramo, uyu mwami wa Auto-Tune azaba afatanyije n’umuhanzi umaze gushinga imizi muri Tanzania, Diamond Platinumz, unaherutse gutaramira i Kigali ku Bunani.

Igitaramo cya T-Pain na Diamond kizabera ahitwa CCM Kirumba mu Mujyi wa Mwanza ahazaba hari abakunzi b’umuziki benshi cyane dore ko iki gitaramo cyatangiye kwamamazwa muri uyu mujyi kuva mu mpera za 2014.

T-Pain ni we washinze Label ikomeye yitwa Nappy Boy Entertainment yatangiye gukora mu mwaka wa 2005. Mu Gushyingo 2014 yashyize hanze indirimbo yise “Coming Home” iri kuri album ye ya gatanu yitwa “Stoicville”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages