00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

T-Pain na P Square mu gitaramo muri Cameroun, biteguye guhangana na Ebola

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 5 August 2014 saa 10:57
Yasuwe :

Abahanzi b’ibyamamare ku Isi, T-Pain na P Square mu mpera z’iki cyumweru bazakorera igitaramo i Yaoundé mu Murwa mukuru wa Cameroun. Nubwo Ebola bikekwa ko naho yahageze, biteguye bihagije kuyirinda no gukangurira abaturage kwitwararika.
Amakuru dukesha Journal du Cameroun avuga ko T-Pain na P Square bagiye muri Cameroun muri gahunda y’ibikorwa byateguwe n’umuryango On-Spot Enterprises ubitewemo inkunga na Chantal Biya, umugore wa Perezida w’iki gihugu.
Mu bikorwa aba bahanzi bazitabira (…)

Mu bikorwa aba bahanzi bazitabira harimo gusura ibigo by’impfubyi, kuganiriza urubyiruko rwashyizwe mu bigo ngororamuco no gushyikiriza imfashanyo zimwe mu mpfubyi zitagira kivurira izaba yarakusanyijwe mbere y’igitaramo nyir’izina.

Peter na Paul bagize P Square

Abinyujije kuri Instagram, Paul Okoye, umwe mu bagize P Square, yavuze ko biteguye kwerekeza Cameroun gusa abafana b’iri tsinda bari muri iki gihugu bahise baburira aba bahanzi babasaba ko bagomba kwirinda bikomeye kubera Ebola.

Asubiza ibitekerezo bya bamwe mu bamubwiye ko Cameroun havugwa Ebola, Paul yavuze ko we na bagenzi be biteguye bihagije ndetse banamaze gufata ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Ibi bikorwa by’urukundo On-Spot Enterprises iri gukorera muri Cameroun byatangiye kuwa 27 Nyakanga 2014, igitaramo gikuru kizitabirwa na T-Pain na P Square ku itariki ya 09 Kanama 2014.

Bwa mbere mu mateka ye T-Pain agiye gukorera igitaramo muri Cameroun

Iki gitaramo kizabanzirizwa n’ikindi kizitabirwa n’abanyacyubahiro 300 muri Hoteli La Falaise i Yaoundé. Kizitabirwa n’abahanzi Vincent Nguini, group Macase, Sally Nyolo, Sanzy Mahima.

Ku itariki ya 09 Kanama kuri Stade Amadou Ahidjo nibwo hazaba igitaramo cy’imbaturamugabo kizagaragaramo abahanzi X-MALEYA, Stanley Enow, Duke - Z, Mani Bella, P Square na T-Pain.

Muri iki gitaramo aba bahanzi bazanakora ubukangurambaga bwo gushakisha abakobwa 200 Boko Haram yashimuse.

Reba Bartender T-Pain feat Akon:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages